Amafoto

Thursday, February 27, 2014

Nyuma y'uko bikomeje kugaragara ko umuziki nyarwanda ukomeje kwagura imbibi mu byerekeye injyana zitandukanye, aho habaye ukwinjira kw'injyana nshya zitari zimenyerewe muri  muzika nyarwanda, ibi bikaba byaratumye umuziki nyarwanda ufata indi shusho ukaba ndetse mpuzamahanga.


Uko iminsi igenda yegera imbere niko mu Rwanda umuziki utera intambwe igaragara, ndetse bikaba byaranagaragaye ko umuziki ukozwe neza watunga nyir'ukuwukora.

Ibi bishimangirwa n'amarushanwa menshi ariho mu gihugu mu rwego rwo kuzamura impano ziri mu banyarwanda mu byerekeye umuziki, aha twavuga nka salax awards, PGGSS (Primus Guma Guma uper Super Star), REMA awards, n'izindi nyinshi.

Ayo marushanwa nk'ayo niyo atuma habaho impinduka mu muziki nyarwanda kuburyo bigenda biha umurindi abahanzi nyarwanda bawukora.

si amarushanwa gusa atuma habaho iterambere ry'umuziki hano mu Rwanda, ikindi cyaba cyarateye ndetse gikomeza gutuma umuziki nyarwanda utera imbere harimo imyaduko y'injyana zitari zimenyerewe mu muziki nyarwanda, aha twavuga nk'injyana ya HipHop new school, Gakondo fusion imenyerewe ku muhanzi Eric Mucyo ndetse n'injyana ya Dancehall izwi kubasore bagize itsinda rya Dancehall Killers.
B.O.G na Foxy bagize itsinda Dancehall Killers

tukiri kuri iyi njyana byagaragaye ko ariyo njyana ikunzwe cyane ahantu hose haba mu tubari mu tubyiniro n'ahandi hateranira imbaga y'abantu bishsimisha, ibi rero bikaba byaratumye aba basore bagize iryo tsinda rya a Dancehall Killers bita cyane kuri iyo njyana.

Abo basore aribo B.O.G na Foxy batangiye gukora iyo njyana umwaka ushize w'2013 bakaba bakorana na producer Piano The Grooveman kuri ubu ubarizwa muri studio ya Super Lever ihererye i Nyamirambo kuri Cosmos, akaba amaze gukorana na  Dancehall Killers indirimbo zigeze kuri 5 arizo Uwo mukobwa, Amagambo,Feel my pain, Dance ndetse na Uraganje(Alpha na Omega ) bafatanyije na Amag The Black
intego a Dancehall Killers nk'uko babyivugira bavuga ko ari kuzamura injyana ya Dancehall bakayishyira ku ruhando rwa muzika nyarwanda nayo ikaba yagenerwa ibihembo.

Razac.

No comments:

Post a Comment